Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2016; ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi; Umuryango w’Abacitse ku Icumu Barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) uzibuka imiryango yazimye kuva saa kumi z’umugoroba.

Kuvuga ko umuryango wazimye ni ukuvuga ko nta muntu n’umwe wasigaye muri urwo rugo, ababyeyi n’abana babo bose barishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru muri uwo muryango.

Turiho ngo tubibuke kandi tubikora uko umwaka utashye mu nsanganyamatsiko igira iti “Ntukazime Nararokotse”.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango 6,914 yazimye yari igizwe n’abantu 30,618. Iri barura rimaze gukorwa mu turere 14, intego ikaba ari ukugera mu turere 16 dusigaye.

Umuyobozi wa GAERG, Charles Habonimana avuga ko kuba hari imiryango yazimye bigaragaza ko Jenoside yateguwe ndetse igakoranwa ubukana bukomeye hagamijwe kurimbura Abatutsi.

Charles Habonimana yagize ati “Imiryango yazimye ni ikimenyetso kigaragaza ko Jenoside yateguwe ndetse igashyingwa mu bikorwa hagamije kurimbura Abatutsi. Twibuka Imiryango Yazimye duharanira ko itazazima. Kubibuka ni inshingano zacu kandi ni igihango dufitanye nabo, ntibazazima twararokotse”.

Avuga ku nsanganyamatsiko yahariwe Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa GAERG yagize ati “Turiho ngo twibuke, tuzirikane kandi tuvuge amateka y’Imiryango Yazimye. Gushakisha no kubika amakuru ku Miryango Yazimye ni ikindi kimenyetso cyo kurwanya abahakaba Jenoside kandi nk’urubyiruko dukwiye dukwiye kubishyiramo imbaraga mu rwego rwo gutegura ahazaza heza”.

Kuri iyi nshuro ya munani, Kwibuka Imiryango Yazimye, bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zisaga 250.000.

=====
Ibyo wamenya kuri GAERG:

  • GAERG (Groupes des Anciens Etudiants Rescapes du Genocide) ni Umuryango w’Abacitse ku Icumu barangije Amashuri Makuru na Kaminuza washinzwe mu 2003 mu rwego rwo gufashanya no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Abanyamuryango ba GAERG bahurira mu miryango, aho buri muryango uba ufite “Papa” na “Maman” n’abana. Iyi gahunda y’imiryango yashyizweho nyuma y’uko abana bacitse ku icumu bari basigaye bonyine niko guhitamo gufata iya mbere mu kurerera. Kugeza ubu GAERG ifite imiryango 54 buri muryango ukaba urimo abana bari hagati ya 20 na 40.

Ibyo wamenya ku Miryango Yazimye

  • Kugeza ubu hamaze kubarurwa Imiryango Yazimye 6,914 yari igizwe n’abantu 30,618. Iri barura rimaze gukorwa mu turere 14.
  • Ku nshuro ya mbere imiryango yazimye yibutswe ku wa 06 Kamena 2009 i Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
  • Kuwa 22 Gicurasi 2010, Imiryango Yazimye yibukiwe i Murambi mu Karere ka Nyamagabe ahibutswe Imiryango 682 yari igizwe n’abantu 2,812.
  • Tariki ya 21 Gicurasi 2011, hibutswe imiryango yazimye 2,839 yari igizwe n’abantu 13,371 bari batuye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.
  • Tariki ya 9 Kamena 2012, i Nyanza ya Kicukiro hibutswe imiryango 2,110 yari igizwe n’abantu 8,436 bari batuye mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
  • Kwibuka ku nshuro ya 5 Imiryango Yazimye, byabaye ku wa 4 Gicurasi 2013 i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, ahibutswe imiryango 86 yari igizwe n’abantu 366.
  • Tariki ya 24 Gicurasi 2014, i Busogo mu Karere ka Musanzwe hibutswe imiryango 461 yari igizwe n’abantu 1897 bari batuye mu turere rwa Musanze, Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Burera.
  • Ku nshuro ya 7, Kwibuka Imiryango Yazimye byabereye i Kinazi mu Karere ka Ruhango tariki ya 16 Gicurasi 2015, ahibutswe imiryango 822 yari igizwe n’abantu 3,742 bari batuye mu Turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi.
  • Uyu mwaka Kwibuka Imiryango Yazimye bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyinguye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 250.000.

 

Ku bindi bisobanuro mwavugana na:
Ruzindana Rugasaguhunga
Komiseri Ushinzwe
Amakuru n’Ubukangurambaga
Tel: +250788665620
Email: rugasa07@gmail.com

Kigali - Rwanda
Office: IBUKA House, Kicukiro - Bugesera Road
Mob: +250 788 665 620 / +250 788 402 804
Email: gaergrwanda@gmail.com
© Copyright GAERG 2003 - 2017