Kigali, kuwa 26 Gicurasi 2017

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, Umuryango w’Abacitse ku Icumu Barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) uribuka imiryango yazimye, uyu muhango uzabera mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rubavu muri Stade ya Rubavu.

Kuvuga ko umuryango wazimye ni ukuvuga ko nta muntu n’umwe wasigaye muri urwo rugo, ababyeyi n’abana babo bose barishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru muri uwo muryango.

Turiho ngo tubibuke kandi tubikora uko umwaka utashye mu nsanganyamatsiko igira iti “Ntukazime Nararokotse”.

Kuva mu mwaka wa 2009, Umuryango GAERG watangiye kwibuka gukora ubushakashatsi ku Miryango Yazimye, hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango 7,797 yazimye yari igizwe n’abantu 34,823, muri aba harimo imiryango 886 yari igizwe n’abantu 4,256 bo mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, GAERG yabaruwe muri uyu mwaka.

Iri barura rimaze gukorwa mu turere 17, intego ikaba ari ukugera mu turere 13 dusigaye.

Umuyobozi wa GAERG, Olivier Mazimpaka avuga ko kuba hari imiryango yazimye bigaragaza ko Jenoside yateguwe ndetse igakoranwa ubukana bukomeye hagamijwe kurimbura Abatutsi, ntihasigare n’umwe wo kubara inkuru.

Avuga ko kwitabira igikorwa cyo kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubaha agaciro kuko batagira n’umwe ubibuka.

Yagize ati “Kwitabira igikorwa cyo kwibuka Imiryango Yazimye ni uguha agaciro ubuzima bw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nta babo bafite babibuka. Iyo tubibuka twibuka amazina yabo, twibuka ibyo bakoraga, twibuka inzozi zabo, n’icyo bashakaga kuzaba cyo, kugira ngo nubwo bishwe ubuzima bwabo n’inzozi zabo tuzibuke.”

=====

Ibyo wamenya kuri GAERG:
GAERG (Groupes des Anciens Etudiants Rescapes du Genocide) ni Umuryango w’Abacitse ku Icumu barangije Amashuri Makuru na Kaminuza washinzwe mu 2003 mu rwego rwo gufashanya no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyamuryango ba GAERG bahurira mu miryango, aho buri muryango uba ufite “Papa” na “Maman” n’abana. Iyi gahunda y’imiryango yashyizweho nyuma y’uko abana bacitse ku icumu bari basigaye bonyine niko guhitamo gufata iya mbere mu kurerera. Kugeza ubu GAERG ifite abanyamuryango basaga 1800 bibumbiye mu miryango mito 69 buri muryango ukaba urimo abana bari hagati ya 25 na 40.
Ibyo wamenya ku Miryango Yazimye
Kugeza ubu hamaze kubarurwa Imiryango Yazimye 7,797 yari igizwe n’abantu 4,256. Iri barura rimaze gukorwa mu turere 17.

Ku nshuro ya mbere imiryango yazimye yibutswe ku wa 06 Kamena 2009 i Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuwa 22 Gicurasi 2010, Imiryango Yazimye yibukiwe i Murambi mu Karere ka Nyamagabe ahibutswe Imiryango 682 yari igizwe n’abantu 2,812.
Reba amafoto hano: http://bit.ly/2qyg5S2

Tariki ya 21 Gicurasi 2011, hibutswe imiryango yazimye 2,839 yari igizwe n’abantu 13,371 bari batuye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Reba amafoto hano: http://bit.ly/2ryCMTZ

Tariki ya 9 Kamena 2012, i Nyanza ya Kicukiro hibutswe imiryango 2,110 yari igizwe n’abantu 8,436 bari batuye mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Reba amafoto hano: http://bit.ly/2qy9x5O

Kwibuka ku nshuro ya 5 Imiryango Yazimye, byabaye ku wa 4 Gicurasi 2013 i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, ahibutswe imiryango 86 yari igizwe n’abantu 366.
Reba amafoto hano: http://bit.ly/2q2OO6S

Tariki ya 24 Gicurasi 2014, i Busogo mu Karere ka Musanzwe hibutswe imiryango 461 yari igizwe n’abantu 1897 bari batuye mu turere rwa Musanze, Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Burera.
Reba amafoto hano: http://bit.ly/2q3agZr

Ku nshuro ya 7, Kwibuka Imiryango Yazimye byabereye i Kinazi mu Karere ka Ruhango tariki ya 16 Gicurasi 2015, ahibutswe imiryango 822 yari igizwe n’abantu 3,742 bari batuye mu Turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi.
Reba amafoto hano: http://bit.ly/2q3cTKK

Ku nshuro ya 8, Kwibuka Imiryango Yazimye byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyinguye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 250.000.
Reba amafoto hano: http://bit.ly/2ry5l4B

Uyu mwaka Umuryango GAERG uribuka imiryango 886 yari igizwe n’abantu 4,256 bo mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, bikaba bizabera kuri Stade ya Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Ku bindi bisobanuro mwavugana na:
Ruzindana Rugasaguhunga
Komiseri Ushinzwe
Amakuru n’Ubukangurambaga
Tel: +250788665620
Email: communication.gaerg@gmail.com

Kigali - Rwanda
Office: IBUKA House, Kicukiro - Bugesera Road
Mob: +250 788 665 620 / +250 788 402 804
Email: gaergrwanda@gmail.com
© Copyright GAERG 2003 - 2017