Mu izina ry’Umuryango wa IBUKA, mbashimire bivuye ku mutima, mbashimire ubumuntu bwanyu, ubutwari, ishyaka n’urukundo no kuba mwarumvise impuruza y’uko twifuza ubufasha kugira ngo dusukure imibiri, mukabyitabirana ibakwe, mukabyitabirana ishyaka n’umwete musanganwe. Ndagira ngo munyemerere muntize amashyi mbashimire mwese buri umwe wese yakire iryo shimwe.

Mu by’ukuri kugira ngo dutekereze gusukura iriya mibiri ishyinguye hariya ntabwo ari gahunda yateguwe cyane ku buryo bwafashe igihe kirekire, ahubwo ni uko habayeho gahunda yo kugira ngo hatunganywe ruriya rwibutso hasi hari haratangiye kuzamo humidite [Ubukonje burenze urugero].

Ndetse hari n’umwanda n’umukungugu. Ivumbi rero ubwaryo ryatumaga iriya mibiri igenda irushaho kumungwa no kwangirika CNLG ihitamo kuhatunganya, kugira ngo hatunganywe kwari ugusohora iriya mibiri ikaba ishyizwe hariya mu rwibutso, hanyuma imva ikabanza igatunganywa neza imibiri ikazabona gusubizwamo.

Twasanze rero kugira ngo iriya mibiri yongere isubizwemo hariho ririya vumbi n’udukoko turiho bizakomeza kuyangiza, ndetse igihe kikazagera tukazasanga ari ivumbi, abantu batangira ari initiative yabo ku giti cyabo nk’abantu barokotse Jenoside baravuga ngo: reka dusukure iyi mibiri kubera ko aricyo gisubizo baduhaye cyo kugira ngo iramutse itunganyijwe ikabikwa itunganyijwe hakazajyaho n’uriya muti utuma itangirika byazarushaho kubika amateka ya Jenoside n’ ibimenyetso mu gihe kirambye.

Mwabonye ko rero ari akazi katoroshye mu by’ukuri, ni akazi kagikeneye igihe, kagikeneye imbaraga, kagikeneye ayandi maboko. Uyu munsi mwakoze umurimo ukomeye cyane ibyinshi by’ibanze byabonye icyerekezo cyo gukorwa, akazi kagabanutse ku buryo buhagije.

Ariko na none dukwiye gutekereza ko hagikenewe imbaraga nyinshi cyane kugira ngo imibiri yose itunganywe izasubizwe muri ziriya sanduku yongere ishyingurwe yose itunganyijwe, bisaba rero imbaraga za buri wese niyo mpamvu nifuza ko  ari ababonetse uyu munsi ari n’abazaza mu gihe gitaha ko twifuza gukomeza gukora ubuvugizi burenze.

Buri muntu wese hano atubere ambasaderi, turashaka kuzongera gukora iki gikorwa muri weekend, haba ku cyumweru no kuwa Gatandatu ndetse kizakomeza no mu minsi y’imibyizi abantu bafite umwanya n’ubwo haboneka bake bazajya baza bakomeze gutunganya no gusukura iyindi mibiri.

Umuntu wese wageze hano rero wabyiboneye nifuza ko yatubera ambasaderi mwiza tugakomeza kumenyesha n’abandi hirya no hino. Ndashimira abantu cyane bagize ishyaka n’ubutwari byo kugira ngo batange umusanzu wabo. Na mbere y’uko abanyamuryango ba AERG na GAERG muza, abandi bantu basanzwe bari bagiye batanga umusanzu mu buryo butandukanye; hari abatanze contributions, abatanze amaboko yabo, hari abaje kubyikorera, ni byiza ko rero urwo ruhererekane rukomeza, ni byiza ko dukomeza icyo gikorwa cyatangiye kugira ngo itariki twiyemeje izagere twamaze kugera ku musozo.

Nashimira cyane kandi Mimi na Eric ni abantu twakunze guha inshingano cyane kuko nibo bakorera hano ugasanga abandi bazinduka bajya i Kigali cyangwa se imirimo ibaboshye, ariko ndagira ngo mfate umwanya nabo mbashimire kubera ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo uyu munsi ugerweho, kugira kandi ngo iriya mibiri itunganywe, ndabashimiye by’umwihariko kandi nifuza ko tubaba hafi kugira ngo bakomeze gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo birusheho kugenda neza.

Ndashimira rero n’inzego z’umutekano ari inzego za gisirikare ndetse na polisi mwabibonye ko baje kwifatanya natwe. Inzego z’umutekano igikorwa zakigize icyabo mwabonye ko twari kumwe n’abapolisi ndetse mu minsi yashize n’abasirikare bari batanze umusanzu wabo, nabo rero ni abantu bo gushimira, ariko kandi munyemerere dushimire na Paroisse, Padiri mukuru yageze hano nawe umusanzu we turawumushimiye kuri uyu mwanya muri iyi gahunda yo gusukura no gutunganya imibiri y’abacu bashyinguyemo hariya.

Aba bantu rero turimo kuza koza imibiri yabo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro bakwiriye icyubahiro tubagomba, Ndayishimiye yabivuzeho ku buryo burambuye avuga amateka n’ubuzima bwabo. Ni abantu babayeho baharanira kugira imbere heza. Mu bihe bitandukanye batujwe hano mu mateka atandukanye n’abo bahasanze, mu buzima bw’inzitane.

Igihe cyari kigeze ngo batangire kubaho neza ndetse usanga amateka atwereka ko aho bari baraturutse mu bice by’Igihugu bitandukanye, mbere y’uko Jenoside iba abo bantu bari barabamenesheje bari basigaye baza gupagasa hano kugira ngo babashe kubona ibibatunga, bakazana n’imiryango yabo bakaza gukorera ba bantu.

Ni ukuvuga rero ko bari bafite icyizere cyo kubaho kubera ko mu buzima bari barabayemo nta kujenjeka. Bari abakozi, bari abarwanashyaka, bari abantu bafite umwete, bari abantu bafite umurava, bari abantu bafite icyerekezo cyo kubaho malgré na conditions babagamo, na Leta itarabahaga amahirwe iteka yahoraga yica abantu yica yica abantu yongera, ubugizi bwa nabi Ndayishimiye yabivuze bwari uruhererekane.

Ariko n’ubwo rwari uruhererekane rw’ubugizi bwa nabi, abantu bari batuye muri aka Karere ka Bugesera bari abantu bifashije. Natwe turi batoya twavutse ari abantu b’abagabo b’ibikwerere ari abarimu abandi ari abacuruzi abandi ari abahinzi borozi bafatika, ari abantu bakoze ibishoboka byose kugira ngo biteze imbere.

Mu mateka yavuze ntiyababwiye ukuntu hano muri Nyamata hari abarimu b’abahanga bigishaga abana bagatsinda ku rwego rwo hejuru n’ubwo Leta itabahaga amahirwe yo gukomeza kwiga, ariko ni amwe mu mateka yakunze kwigaragaza ko hari abarimu b’abahanga ari kimwe cyatumaga abana bahigaga babaga nabo abahanga.

Bajya batubwira concour ngo bigeze gutanga bakaza bakayitesha agaciro bakavuga ngo ntibishoboka ko abana bose bashobora gutsinda kuri ayo manota yo hejuru kuri urwo rwego ntibishoboka, ikizamini bagisubizamo bazana abandi barimu. Ariko abanyeshuri barongera batsindira ku manota yo hejuru. Bivuze ngo ari ubumenyi abarimu batangaga bari abahanga cyane, ari abanyeshuri bigishwaga n’abo barimu babigisha bari abahanga.

Icyizere cyo kubaho cyari gihari n’ubwo imibereho mibi bari babeshejweho na Leta y’ubugizi bwa nabi, ariko ntabwo bigeze bajenjeka mu buzima bwabo. Barwanye intambara yo kubaho baharanira icyabateza imbere, bigishije abana babo, Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiza ya 1994 yagiye kuba abantu ari abantu bafite urwego bagezeho biyubatse, ariko biyubaka banyuze mu nzitane zikomeye cyane, mu mateka ashaririye, mu buzima bubi, mu buzima bugoye ariko nta kintu cyababuzaga wasangaga ndetse muri sosiyete muri za Segiteri hirya no hino ahantu bari batuye Abatutsi wasangaga aribo abantu bifashije ntabwo ari ibanga.

Wasangaga aribo bantu batunze b’aborozi bafite inka nyinshi, wasangaga aribo bantu bafite abana biga muri za secondaires cyangwa se universite, wasangaga aribo bacuruzi bagaragara ninayo mpamvu mu kubibasira muri ubwo bugizi bwa nabi bari bafite hari harimo n’inda nini cyane ishingiye kugira ngo bigarurire ibyabo, babice ndetse banazungure ibyabo kubera ko usanga mu buzima busanzwe bwo kubaho ubunebwe bwari bwarabokamye, bari bazi ko bazatungwa n’icumu n’umuhoro no kumena amaraso.

Uyu munsi rero ndagira ngo mbasabe tubigire ibyacu tubihe agaciro, aba bantu twebwe turiho ku bwabo niyo mpamvu tuvuga ngo icyashoboka cyose twakora kugira ngo bamenye ko twasigaye, bamenye ko turiho, bamenye ko tuzirikana inzira y’umusaraba baciyemo, bamenye ko tuzirikana akababaro n’urupfu bapfuye uyu munsi ntidukwiye kubitesha agaciro. Dukwiye kubaha agaciro, dukwiye kubunamira, dukwiye koza imibiri yabo, dukwiye kubashyingura mu cyubahiro, dukwiye guhora iteka tuvuga akarengane n’ubuzima bubi n’imibereho mibi babeshejwemo na Leta mbi.

Ibyo ngibyo bizaduha isomo, bizaturemamo imbaraga no kumva ko tudakwiye kujenjeka no kumva ko ubuzima buharanirwa, ubuzima umuntu abugeraho ari uko yakoranye umwete n’umurava. Ngarutse rero kuri iki gikorwa kijyanye no koza iyi mibiri ari nacyo nyirizina cyari cyatuzinduye nabivuze, nabashimye bihagije ariko nongere mbigarukeho munyemerere tube ba ambasaderi kugira ngo iyi gahunda yo gusukura imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata izasozwe igihe cyo kwibuka mu kwezi kwa kane kizagere twarasoje iyi gahunda abantu twarongeye tukabasubiza mu buruhukiro bwabo muri iriya mva tuzabasubizamo, tuzabe twarangije gukora icyo tugomba gukora.

Buri umwe wese rero yumve ko akwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze gufatikanya by’umwihariko ndabwira umuyobozi wa GAERG na AERG opportunite yose izaboneka, umwanya wose ushobora kuboneka muzatwemerere

Burya iyo tubonye imbaraga zanyu, dufatanya namwe kugira ngo tubashe gusohoza iriya nshingano twihaye, ni nako mpa message n’abandi bantu bose barokotse Jenoside batuye hano i Nyamata mu Bugesera ko bakwiye guhaguruka tukanoza iriya gahunda yo gutunganya imibiri y’abantu bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

Nasoza rero mbashimira
Murakoze Imana yo mu ijuru ibahe umugisha.
Murakoze.

Kigali - Rwanda
Office: IBUKA House, Kicukiro - Bugesera Road
Mob: +250 788 665 620 / +250 788 402 804
Email: gaergrwanda@gmail.com
© Copyright GAERG 2003 - 2017