Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,
Nyakubahwa uhagarariye Police mu Ntara y’Amajyepfo,
Nyakubahwa uhagarariye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo,
Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu,
Nyakubahwa uhagarariye IBUKA,
Nyakubahwa uhagarariye GAERG,
Banyamuryango ba AERG na GAERG,
Baturage b’Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa Mata.

Kuri uyu munsi w’itariki ya 11 Werurwe 2017, nibwo dutangije iki gikorwa cyitwa AERG GAERG Week. Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa n’imiryango yombi; AERG na GAERG.

Dutangiriye aha mu Karere ka Nyaruguru tuzakomereza ibikorwa byacu ku itariki 18 Werurwe 2017 mu Karere ka Rubavu, dukomeze kuri 25 Werurwe 2017 mu Karere ka Ruhango, ku itariki ya 26 Werurwe 2017 tuzajya mu Karere ka Kicukiro, hanyuma dusoreze i Nyagatare ku itariki ya 01 Mata 2017.

Ibi bikorwa byacu ni ngarukamwaka kandi mu byo dusanzwe dukora twubaka amazu, tugasana n’ayandi yangiritse, tukubaka n’uturima tw’igikoni tukanatanga inka y’ineza, tukanaremera abacitse ku icumu batishoboye.

Ni ibikorwa twihaye nka AERG na GAERG aho twunganira Leta mu bikorwa byiza, muri gahunda nziza Leta igira, yaba muri gahunda ya Girinka ndetse no kubakira abacitse ku icumu batishoboye.

Ariko kandi ni ibikorwa byo gushima, ni ibikorwa by’ishimwe aho twebwe nk’urubyiruko rwacitse ku icumu; baba abiga mu ma Kaminuza bakiri abanyeshuri ndetse n’abandi barangije bibumbiye muri GAERG, dushimira Leta yacu ko yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo aho tugeze tube turi abagabo, turi abasore, turi inkumi  kandi dufite agaciro mu gihugu cyacu.

Ni igikorwa rero dushima bituvuye ku mutima ariko kandi ishimwe ryacu ntabwo twifuza kugira ngo tubivuge gusa cyangwa tubibane ku mutima, niyo mpamvu dushima tunakora, tugashima tugaragaza ko Leta yakoresheje imbaraga kugira ngo tube abagabo. Izo mbaraga yatwubatsemo turazikoresha kugira ngo natwe tugire uruhare mu kubaka igihugu cyacu.

Ibi bikorwa byacu rero tuzakomeza kubikora kandi tuzakomeza kubaka igihugu cyacu nk’urubyiruko ruzi neza aho twavuye, aho twavuye murahazi, muzi neza ko ibi byose dukora tubikesha ubuyobozi bwiza.

Tubikesha ubuyobozi bwiza kubera ko ibi bikorwa dukora, nko kubona tuva i Kigali tukagera mu Karere ka Nyaruguru nta muntu n’umwe udutangiriye, nta muntu n’umwe utubaza ngo ibi muje gukora ni ibiki?
Turi kumwe n’ubuyobozi bwa Leta bigaragaza ko ibikorwa byacu twisanzuye kandi turi mu gihugu cyiza.

Ntabwo ndi butinde, gusa kuba turiho hari abo tubikesha; tubikesha ingabo zahoze ari iza RPA, zayoboye urugamba rwahagaritse Jenoside bakadukura mu maboko y’umwanzi, bakadukura ahabi twari turi tukaba turi abagabo, uyu munsi wa none tukaba turimo dutanga umusanzu mu kubaka igihugu. Iryo shimwe rero tuzarikomeza kandi ni igihango tutazatatira.

Tuzakomeza gufatanya na Leta mu bikorwa byose irimo kandi ntabwo tuzacika intege mu gutanga imbaraga zacu mu kubaka igihugu. Nk’uko nabivuze ntangira, muri ibi bikorwa harimo Gutanga inka y’ineza ndetse no kuremera uwacitse ku icumu, ni muri urwo rwego ngira ngo mpamagare mugenzi wanjye Vice Presidente wa GAERG atuyoborere uwo muhango wo Gutanga inka.

Murakoze.

Kigali - Rwanda
Office: IBUKA House, Kicukiro - Bugesera Road
Mob: +250 788 665 620 / +250 788 402 804
Email: gaergrwanda@gmail.com
© Copyright GAERG 2003 - 2017