Bayobozi muteraniye hano,
Banyamuryango ba AERG na GAERG mwadusuye,
Baturage ba Nyaruguru mwese muteraniye hano,

Munyemerere ntangire nshimira cyane kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa cy’aba banyamuryango ba AERG na GAERG, mumfashe tubashimire cyane rwose.

Icya mbere mbashimira ni uburyo mwafashe umugambi mwiza, ni uko mwishatsemo imbaraga nyuma y’ibikomere bikomeye mwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kubura ababyeyi banyu, abavadimwe ntimwaheranywe n’agahinda ahubwo mwiyemeje kubaho, mwiyemeje kugira imbere heza nk’uko ikivugo cyanyu kibivuga.

Turabashimira cyane ko mwiyubatse, tukabashimira ko mwiyegeranyije mukegeranya imbaraga kandi izo mbaraga zikabafasha kubaho, zikabafasha gukura mukajya ejuru, zikabafasha kuba abagabo n’abagore beza kandi ntibigarukire aho ngaho mugashyiramo n’imbaraga ngo mufashe n’abandi Banyarwanda.

Ndabashimira cyane ko mwigiriye icyizere, mukunga ubumwe mukagira imbaraga nyinshi cyane mukiteza imbere, mugafashanya, mukarera barumuna banyu, ndetse mukaba mugeze kuri rwa rwego rundi Abanyarwanda baciye umugani ngo “Indinda iba kabiri”, indinda ni ukurinda umuntu murimo kugendana, ni ukuvuga ngo habaho; ndinda mubyeyi na ndinda mwana.

Reka wenda mbisobanure: iyo uvuze ngo ndinda mubyeyi, ni kwa kundi umwana aba akiri mutoya ari kumwe na Mama we cyangwa se umurera bagendana ntiyihute ngo amusige, yajya kumusiga umwana akavuga ati ndinda, umubyeyi agasubira inyuma akamuterura cyanngwa se akamugenza gakeya akamugeza aho agera.

Impamvu mbivuga ni uko abenshi muri mwe bo muri AERG na GAERG, Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu yabaye mukiri abana batoya. Hari bakuru banyu cyangwa se ababyeyi bamwe bari babashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi babareze, ubwo muri icyo gihe mukiri abana mwari muri “ndinda mubyeyi”.

Ndabashimira rero ko muri imfura, ndabashimira ko mwagize kuzirikana, none uyu munsi mukaba mwaje mu gikorwa jyewe nakwita “Ndinda mwana”. Kuko barabareze none namwe ntimwabyibagiwe mwarabizirikanye mwagarutse mu ntege nke zabo nabo bafite none muri kubafasha, mubagabiye inka. Imana ibahe umugisha. Mwihe amashyi.

Bariya babyeyi bagabiwe inka, harimo; uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’uwahishe abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki ni igikorwa gikomeye cyane, ni igikorwa cy’indashyikirwa, ndagira ngo mbashimire cyane uko kuzirikana, nagira ngo mbashimire cyane urwo rukundo, ndagira ngo mbashimire cyane ubwo butwari mwagize bwo kuzirikana, ndetse no kudaheranwa n’agahinda mugatwaza mukaba abagabo n’abagore nk’uko mumeze ubu ngubu.

Ndagira ngo nongere ngaruke gatoya kuri AERG na GAERG, murashimishije ni ukuri.  Jyewe nabitegereje ntabwo ari ubwa mbere mbabonye, nsanzwe mbazi, na mbere y’uko wenda mba Guverineri bamwe muri mwe twarakoranaga n’ibikorwa nk’ibi bajyaga babintumiramo tukifatanya.

Njya nshima cyane, ariko bikantera no gutekereza; muri imfura kuko mukomoka ku mfura, mwihe amashyi. Bajya bavuga ngo ukwibyara gutera ababyeyi ineza, abayeyi banyu baribyaye. Baribyaye kuko murabahesha ishema aho bari mu ijuru, iyo babonye ibikorwa mukora baranezerwa.

Rero nk’uko mwabyivugiye mu nsanganyamatsiko ngo; kurokoka bibatera gushima, umuntu ushima burya ni umuntu ufite umutima, ni umuntu uzirikana, mwashimiye cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye kandi nibyo zirakwiriye gushimwa, ingabo za FPR Inkotanyi ku isonga zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika zafashe iya mbere, nimuzishimire munashimire na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Murakoze cyane.

Navuze ngo muri imfura, hari ijambo bajyaga bavuga ngo imfura ni iyo musangira ntigucure, warwara ikakurwaza, wapfa ikakurerera. None se ninde wababuza gushima” gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ingabo za FPR Inkotanyi kuko zakoze ibisumba ibyo?

Zabashubije ubuzima, zahagaritse Jesoside zisubiza abantu ubuzima. Ni ikintu rwose dukwiye gushima kandi namwe mufite impamvu yo gushima. Hari impamvu ituma mushima ntimukajye mubihisha rero cyangwa ngo mwiyumanganye, nimwongere munabashimire.

Ndagira ngo na none njye ku bikorwa bikomeye mwakoze uyu munsi. Uyu munsi mwaduteye iteka nk’Intara y’Amajyepfo, reka nabashimire cyane kuba mwarahisemo kuza gukorera iki gikorwa mu Ntara y’Amajyepfo ndetse by’umwihariko muri aka gace k’Akarere ka Nyaruguru, muri uyu Murenge wa Mata.

Nk’uko byavuzwe aka karere nako kabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mbi, noneho by’umwihariko muri Nyaruguru hari ba basirikari bo muri zone turquoise. Bivuze ngo mu gihe ahandi Jenoside yari yamaze guhagarikwa n’ingabo za FPR Inkotanyi, aha ngaha yari ikirimo kuba, mu gihe ahangaha bari batarahabohoza kuko bari bahafashe bashaka kuhagira nk’agahugu kabo, za Nkotanyi mwavuze ntabwo zabemereye zarahabatsimbuye zibohora igihugu cyose, zibohora Abanyarwanda nk’uko nyine zabikoze.

Rero kubera icyo kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aha ngaha, nicyo gituma mubona hari abantu babashije gucika ku icumu rya Jenoside badafite imibereho myiza. Ubuyobozi bwite bwa Leta bwaragerageje, bugerageza kububakira inzu Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, ariko kubera ko wenda amikoro y’Igihugu yari akiri makeya, inzu abantu bubatse huti huti kugira ngo byibura abantu babone aho bakinga umusaya, murabona ko muri iyi minsi zimaze kwangirika, ariko ndagira ngo mbizeze ko umuganda muduhaye natwe tuwukomerezaho.

Turawukomerezaho ndetse n’Akarere ka Nyaruguru ziriya nzu twazibonye, twari dusanzwe tunazizi, turakomerezaho izishobora gusanwa tuzisane ndetse n’izidashobora gusanwa ziveho hubakwe izindi nzu, babe mu nzu nziza.

Ndanabashimira cyane n’igikorwa mwakoze cyo kubaremera mukaba mwabahaye amata, uyu Murenge witwa Mata, bivuze rero ngo mwatanze amata. Imana ibahe umugisha.

Mwatanze inka y’ineza kuko muri ab’ineza, mwaremeye utishoboye bigaragaza umutima mwiza, bigaragaza kuzirikana. Muravuga muti reka ubwo twe turiho dufashe abatishoboye kubaho kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Muri iyi gahunda yanyu, ya AERG GAERG Week cyangwa se icyumweru cya AERG na GAERG, nabonye mufitemo gahunda nyinshi, kandi nziza zisobanutse.

Turashima cyane ko mwayitangirije mu Ntara y’Amajyepfo, ariko akaba ari na gahunda nabonye izakwira igihugu cyose. Harimo izi gahunda zo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, harimo kuremera Abanyarwanda muri rusange, harimo kubaha umuganda nk’uko mwabikoze, mwubatse uturima tw’igikoni, n’ahandi muzajya ndabizi ko muzakora ibikorwa bitandukanye, ariko harimo no kutwibutsa cyangwa kwibutsa abaturage muri rusange kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.

Rimwe na rimwe hari igihe abantu bashaka kubyitiranya, ntabwo turatangira icyunamo, ariko ibi ni uburyo bwo kwitegura. Ndagira ngo mbashimire rero AERG na GAERG, iyi gahunda mukora hari abantu benshi yibutsa ukwezi tugiye kujyamo, nkaba nsaba abaturage bateraniye aha ngaha b’Akarere ka Nyaruguru ko mu kwezi kwa kane ku itariki ya karindwi tuzatangira icyunamo, dutangira kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkaba ngira ngo mbasabe dufatire ku rugero rwiza AERG na GAERG baduhaye dutangire kwitegura kwibuka dusukura inzibutso zirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, dutangire gutegura ibikorwa tuzafashamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ndetse dutangire no kwitegura uburyo tuzajya dukora ibiganiro n’ibindi byose bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndetse niba no mu Karere hari imibiri yabashije kuboneka abantu batangire kuyitunganya twitegura kuzayishyingura mu cyubahiro.

Ntabarambiye cyane rero ndagira ngo nk’uko mwabyivugiye twese nk’Abanyarwanda ntabwo dukwiye kwibagirwa aho twavuye. Kwibuka ni ikintu gikomeye, ngo iyo utamenya aho uva ntumenya aho ujya.

Tugomba rero guhora twibuka amateka yacu, tukibuka ko iki gihugu cyacu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi yari igambiriye kubarimbura no kubamaraho, ariko tukanibuka ko twagize Imana hakaboneka Ingabo za FPR Inkotanyi ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi bagakura Abanyarwanda ibuzimu bakabashyira ibuzima, twese tukaba dutekanye mu rwatubyaye.

Aho ngaho rero ndongera nsabe AERG na GAERG imbaraga mufite, nsabe abaturage bateraniye aha natwe twese ko dukwiye guhora tuzirikana aho twavuye, tukazirikana aho tugeze bikaduha imbaraga zo gufata ingamba zo gusigasira ibyagezweho.

Birakwiye ko buri wese uri aha ngaha asigasira ibyagezweho, umutekano n’amahoro dufite, iterambere dufite haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza, ntituzasubire inyuma cyangwa se ngo hagire uwakwibeshya ngo yaza kubisenya tureba. Hamwe no gusigasira ibyagezweho rero ndagira ngo mbasabe kureba kure no kureba imbere.

Numvise mufite imvugo nziza ivuga ngo “AERG imbere heza haraharanirwa”.
Baturage b’Akarere ka Nyaruguru mwabyumvise?
Ngo imbere heza bimeze bite?
AERG na GAERG mube muretse natwe twumve ko  natwe twagafashe.
“Imbere heza haraharanirwa”,
Murakoze cyane n’ako kantu murakadusigiye
“Imbere heza haraharanirwa”.

Ni twebwe Abanyarwanda tugomba guhitamo uko tubaho, kugira ngo imbere hacu hazabe heza.
Nitwe tugomba kubihitamo!
Ni twe tugomba gukora
Nitwe tugomba gushyiraho umwete n’umuhate kugira ngo tugire imbere heza.

Rero mu gusoza iri jambo ndagira ngo nongere mbifurize ibihe byiza, mbifurize gahunda nziza kandi iki cyumweru mutangije uyu munsi ku mugaragaro cyo gufasha abatishoboye ndetse no kwitegura kwibuka ku nshuro ya 23, ndagira ngo na hano muri aka Karere ka Nyaruguru no mu Ntara yose y’Amajyepfo hose bitugereho kandi dutangire kwitegura kwibuka ndetse n’aho muzajya hose mu gihugu Imana izagendane namwe.

Murakoze cyane
Dukomeze dufatanye kandi dukomeze tugire urukundo nk’urwo mufite
Twongere imbaraga dufashe abatishoboye.

Kigali - Rwanda
Office: IBUKA House, Kicukiro - Bugesera Road
Mob: +250 788 665 620 / +250 788 402 804
Email: gaergrwanda@gmail.com
© Copyright GAERG 2003 - 2017