Ku nshuro ya mbere Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda biga mu mashuli yisumbuye na za kaminuza (AERG) bafatanyije na bakuru babo barangije kaminuza bibumbiye muri GAERG kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Werurwe batangiye ukwezi  bise AERG/GAERG Week kugamije gusukura inzibutso, kwita kubarokotse batishoboye, kumenya no gushimira abagize ubutwari bagahisha Abatutsi muri jenoside, gukusanya amazina y’imiryango yazimye hagamijwe gutegura igikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 21.

Urubyiruko rwaturutse i Kigali rukora isuku ku nkengero z’urwibutso i Rukumberi

Urubyiruko rwaturutse i Kigali rukora isuku ku nkengero z’urwibutso i Rukumberi

Iki gikorwa ku rwego rw’igihugu cyatangirijwe mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma nka hamwe muhantu hafite amateka yihariye aho Abatutsi bari bahatuye bajyanywaga mu ishyamba ngo bazaribwe n’inyamanswa zirimo n’isazi yitwa Tsetse ndetse agace kabo kakaba kari kariswe agace k’impunzi mu gihe abari bagatuye hari ku ivuro ryabo

Umuvugizi wa AERG GAERG Week, Jean Pierre Nkuranga , yavuze ko kugira ngo gitegurwe byatewe no kuba umwana muto mu barokotse Jenoside mu Rwanda uyu mwaka yuzuje imyaka y’ubukure iteganywa n’itegeko ry’u Rwanda.

Nkuranga ati “Nyakubahwa Paul Kagame yaduhaye ikizere cyo kubaho none uyu munsi twakuze kuko umuhererezi muri twe afite imyaka 21 niyo mpamvu twaje kubaka igihugu cyacu, tugera ikirenge mucy’abadufashije ndetse amagambo meza baduhaye akaduhumuriza tuzayasangiza abandi

Iki gikorwa cyaranzwe no kunamira Imibiri 35 000 y’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Rukumberi  gukora isuku kuri urwo rwibutso, gusanira inzu umwe muba kecuru b’incike, gusura amatongo ari ku muhanda muremure utararokotseho umuryango n’umwe, basibura uwo muhanda aho bamaze gushyira ibyapa 12 bigaragaza ahahoze hatuwe umuryango n’amazina y’abari bahatuye, gutanga ibiganiro bitandukanye no gushimira abagize ubutwari bagahisha Abatutsi muri jenoside ndetse n’abamugariye kurugamba rwo kubohora u Rwanda aho ba biri muri bo bagabiwe inka.

Madamu Uwamariya Odette, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko anezezwa no kubona urubyiruko rushyize hamwe mu kerecyezocy’igihugu kandi ko ari byiza gutekereza ku mateka no kwishimira aho u Rwanda rugeze ubu.

Madamu Uwamariya yongeyeho ati “ Ntekereza ko uyu munsi abashatse guhekura u Rwanda babona ko bibeshye kuko muriho kandi muzakomeza kubaho neza kuko muri imbaraga zacu, muracyari bato mukomeze kujya mbere.”

Uwacu Julienne, Minisitiri mushya w’umuco na siporo wari umaze amasaha macye arahiriye imirimo mishya,  imirimo ye ya mbere muri MINISPOC yakoze yifatanyije n’uru rubyiruko.

Kimwe mubintu yavuze ko bimushimishije kuko atangiranye imirimo ye ya mbere n’urubyiruko  maze arusaba  gukomeza igikorwa cyiza cyo gusigasira amateka batemera kuba impfubyi kandi hari ababyeyi basigaye, abasaba gukomeza gushyirahamwe bikazabafasha kwesa imihigo

Min. Uwacu  wagaragaje gutanga ikiganiro cye akoresha ingero z’imigani yagize ati  “Ntitwamfiriye gushira kandi ibyabaye ntibizongera ukundi ndetse burya ukwibyara gutera ababyeyi ineza kandi iyo umubyeyi abyaye baravuga bati aricunguye

Yongeraho ati “amateka yacu ntagakomeze kuba amatongo, ibyo dukora duharanire ko abantu bavuga bati dore ba bana bavuyemo abagabo

Uru rubyiruko rwijejwe ubufatanye n’Intara y’iburasirazuba ndetse na MINISPOC.

Iki gikorwa cyatangirijwe i Rukumberi cyatangijwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda basaga 600 baturutse mu mugi wa Kigali, hirya no hino mu gihugu iki gikorwa cyatangiye kikazasozwa tariki 06 Mata bucya tariki 07 Mata igihugu gifata iminsi 100 yo kunamira abazize Jenoside.

Odette Uwamariya ati “Ni mwe mbaraga zacu”

Odette Uwamariya ati “Ni mwe mbaraga zacu”

 

Abayobozi mu ngabon’izindi nzego bifatanyije n’urubyiruko muri ibi bikorwa byiza

Abayobozi mu ngabon’izindi nzego bifatanyije n’urubyiruko muri ibi bikorwa byiza

 

Baremeye inka ababyeyi b’incike batishoboye

Baremeye inka ababyeyi b’incike batishoboye

 

Min. Julienne Uwacu yisimiye gutangirana imirimo ye n’urubyiruko

Min. Julienne Uwacu yisimiye gutangirana imirimo ye n’urubyiruko

 

Urubyiruko ruturutse i Kigali rwaje gutangiza iki gikorwa i Rukumberi

Urubyiruko ruturutse i Kigali rwaje gutangiza iki gikorwa i Rukumberi

 

Ingabo z’igihugu zagize uruhare mu guhagarika Jenoside zari zitabiriye iki gikorwa Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu munsi

Ingabo z’igihugu zagize uruhare mu guhagarika Jenoside zari zitabiriye iki gikorwa
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu munsi

Joselyne Uwase
Umuseke.rw

Kigali - Rwanda
Office: IBUKA House, Kicukiro - Bugesera Road
Mob: +250 788 665 620 / +250 788 402 804
Email: gaergrwanda@gmail.com
© Copyright GAERG 2003 - 2017